Categories: Amakuru ya RCSSlider

RCS yibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Mu Rwanda no mu mahanga taliki 07 Mata buri mwaka ni igihe cyahariwe gutangiza igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho icyo gikorwa kimara iminsi ijana (100 ) mu rwego kubunamira no kubasubiza agaciro bambuwe bakicwa urupfu rw’agashinyaguro bazira uko baremwe kubera ivangura bazaniwe n’abazungu rikababibamo amacakuri yagejeje u Rwanda n’abanyarwanda kuri Jenoside.

Mu magororero yose ari mu gihugu, igihe cyo kwibuba abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 naho baha agaciro icyo gikorwa kuko mu bari muri ayo magororero haba harimo abayirokotse, hakabamo n’abayigizemo uruhare ndetse n’urubyiruko rwavutse nyuma yayo.

Uru rubyiruko ruri mu magororero narwo rukeneye kumenya amateka yaranze u Rwanda n’abanyarwanda kugirango bayakuremo inyigisho ndetse n’inkomezi bizabafasha kumenya uko bakwirinda icyatuma hongera kubaho amateka nkayo maze bakazanayasangiza abazabakomokaho.

Intego yo kwibuka ni ukugira ngo amateka mabi yaranze u Rwanda n’abanyarwanda atazibagirana, ari nayo mpamvu intego nyamukuru ari ukwibuka twiyubaka twirinda ikintu cyose cyakongera gusenya ubumwe bw’abanyarwanda.

Abagororwa bo mu Igororero rya Nyamagabe bibutse ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu magororero harimo ingeri zose, urubyiruko, abantu bakuze bamwe banabaye muri ibyo bihe bya Jenoside.
Aha ni mu Igororero rya Nyanza mu gikorwa cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.
Mu Igororero rya Ngoma nabo bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku ishuri rya RCS i Rwamagana nabo bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.