Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bibukijwe indangagaciro z’ubutwari

Muramutsa Etienne umwe mu batanze iki kiganiro yabanje gusobanurira abitabiriye amateka y’ibyarangaga intwari mberere y’ubukoroni na nyuma y’ubukoroni aho mbere y’ubukoroni habagaho gushimira ababaye intwari ariko muri ibyo bihe hakaba haribandwaga ku bakoze ibintu bidasanzwe ku rugamaba, aho habagaho imidari ari yo umudende,impotore no gucana uruti. Umudende wahabwaga uwishe ababisha 7, impotore igahabwa uwishe ababisha 14 naho gucana uruti byakorerwaga uwivuganye ababisha 21 ku rugamba.

Yakomeje asobanurira abitabiriye ikiganiro ubutwari bwaranze Abanyarwanda nyuma y’ubukoroni.  Aha yasobuye cyane ku byiciro bitatu by’intwari dufite kugeza uyu munsi ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi, asobanura ibiranga buri cyiciro ndetse n’ intwari ziri muri buri cyiciro.

Twagirayezu Yves waje ari umushyitsi mukuru yasobanuye ko ubutwari kuri ubu butagaragarira mu ntambara gusa, ahubwo ko bugaragarira mu byiciro bitatu bibumbatiye indangagaciro remezo ari byo: ubumwe, umurimo no gukunda igihugu. Yibukije abitabiriye ikiganiro ko gusubiramo ibigwi n’indangaciro byaranze intwari bifasha urubyiruko by’umwihariko kuzifatiraho urugero bityo bakazagenza nka bo cyangwa bagakora ibyiza kurushaho.

CP John Bosco Kabanda wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa RCS muri iki kiganiro yibukije abakozi ko ubutwari buharanirwa kandi busigasirwa asobanura ko ari yo mpamvu abantu bose bataba intwari bityo ko hari n’abashobora gushyirwa mu cyiciro cy’ubugwari mu gihe nta ndangagaciro ziranga Abanyarwanda bagira.

Abakomiseri, abofisiye bakuru n’abofisiye bato bari bitabiriye ikiganiro cyasobanuraga indangagaciro z’ubutwari.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abakozi bose bakorera ku cyicaro gikuru cya RCS.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.