CG Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ari muruzinduko rw’akazi muri Seyisheli

Uru ruzinduko rugamije gusuzumira hamwe amasezerano yo gusangira amahugurwa y’abakozi hagati y’inzego zombi nk’uko byari byifujwe na Komiseri w’Amagereza muri Seyisheri ubwo aheruka mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda, umwaka watambutse muri Nzeri 2024. Bazaganira kandi kuburyo Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwatangira gusangiza ubunararibonye mu kuvugurura gahunda z’amagororero n’imyubakire igezweho mu rwego kubungabunga umutekano w’amagororero mu gihugu cya Seyisheri.

Ku munsi wa mbere yasuye Seyisheri, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora CG Evariste Murenzi yakiriwe na Komiseri w’Amagereza muri Seyisheri, Madamu Janet Gorges ibiganiro byabo byarebaga cyane mu nyungu z’inzego zombi harimo n’ubufatanye mu bikorwa by’umutekano n’ibikoresho bya gereza n’amagororero, gahunda yo kwigisha no guhugura abari mubihano,gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano,  gutanga amahugurwa no kongerera ubushobozi abakozi b’ibi bigo byombi n’ibindi.

CG Evariste Murenzi kandi yasuye Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Hon. Erol Fonseka, bagirana ibiganiro byibanze ku kwagura imikoranire ikarushaho kuba myiza muri serivisi z’igorora nka kimwe mu bigo by’ingenzi mu kubahiriza amategeko.

Mu rwego rwo kumenya imicungire n’imikorere myiza y’amagereza, basuwe Gereza ebyiri zitandukanye harimo n’ifungiyemo abatarahamwa n’ibyaha n’indi irimo abamaze gukatirwa. Biteganijwe kandi ko urugendo nk’urwo ruzakorerwa muri gereza ya Montagne Posee no muri gereza ifungiyemo abakoze ibyaha bikomeye (High Security Facility /Bonn Espoir) hamwe n’ahandi, kugira ngo basangire ubunararibonye mu mikorere myiza y’amagororero n’amagereza.

Leta y’u Rwanda isanzwe ifitanye umubano mwiza n’iki gihugu kuko nko kuva ku ya 28 Kamena kugeza ku ya 1 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasuye Seyisheli maze hasinywa amasezerano atandatu (6), ajyanye n’imikoranire no gusangira ubumenyi hagati y’ibihugu byombi. Kubw’imibanire myiza kandi kuwa 11 Kanama 2024, ubwo Umukuru w’Igihugu yarahiriraga ishingano zo kuyobora igihugu Perezida wa Seyisheli ari mubitabiriye uwo muhango.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.