Aya masezerano yashyizweho umukono na Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia; CG Raphael Tuhafeni Hamunyera na mugenzi we w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora; CG Evariste Murenzi.
Ni amasezerano y’umubano w’Ibihugu hagati y’u Rwanda na Namibiya, azibanda cyane cyane mu nzego zabyo zishinzwe Igorora. Aya masezerano ashingiye ku gusangira amakuru ku bikorwa bitandukanye by’igorora, ku kunoza imicungire y’amagororero no ku guhana ubumenyi binyuze mu kwigisha no guhugura abakozi bakora muri izi nzego zombi z’Igorora.
CG Hamunyela yishimiye bimwe mu bikorwa harimo amahugurwa ya kinyamwuga atangirwa ku Ishuri rya RCS, aho yavuze ko azasaba abakozi b’Uru Rwego kujya kubafasha gutangiza ishuri ry’Abofisiye bato iwabo muri Namibiya. Yashimye kandi uburyo hatunganywa umwanda uva mu magororero ugakorwamo ingufu za biyogaze (biogas) ikoreshwa mu gutekera abantu bafunzwe n’abagororwa harimo no kurinda no kubungabunga ibidukikije. Yashimye na none ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano w’Igororero.
Aya masezerano biteganyijwe ko azamara imyaka itanu.
CG Hamunyela yahawe impano y’urwibutso na Komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.