Categories: Amakuru ya RCSSlider

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibiya yashimye ibikorwa by’Igororero rya Nyarugenge

Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge SP Eric Mwungura yabasobanuriye ubuzima bw’Igororero muri rusange; asobanurira abashyitsi ingamba zashyizweho zo gucunga umutekano w’Igororero harimo n’icyumba (control room) kigenzurirwamo umutekano w’imbere mu Igororero n’inyuma yayo hifashishijwe gufata amashusho. Abashyitsi bashimye ubu buryo bavuga ko bikwiye ko nabo bakoresha iri koranabuhanga iwabo kuko  ritanga amakuru y’umutekano ku gihe.

basuye kandi icyumba cy’iburanisha rikorewe kuri murandasi (E-Court) n’ibikorwa byo gutunganya umwanda uva mu Igororero ukavamo ingufu za biyogaze (biogas) zifashishwa mu gutekera abantu bafunzwe n’abagororwa. Banasuye  amashuri atandukanye yigisha abagororwa imyuga n’ubukorikori mu rwego rwo kubigisha umwuga uzabafasha kwiteza imbere igihe bazaba basohotse mu igororero.

CG Hamunyela yishimiye uko uburyo bwa biyogaze (biogas) bufasha kubungabunga ibidukikije bikanafasha kugabanya amafaranga akoreshwa mu kubona ingufu zo guteka. Yanashimye kandi imirimo abagororwa bakora ibafasha kugira ubuzima bwiza, harimo iy’ubuhinzi bw’imboga barya buri munsi n’ubworozi bw’inka bufasha abakeneye indyo yihariye nk’abana n’abarwayi kubona amata.

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibiya (NCS) Raphael T. Hamunyela n’itsinda bazanye basoje ibikrwa by’umunsi bajya gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho basobanuriwe amateka yaranze urugamba n’ubutwari bw’abanyarwanda bitangiye igihugu cyari mu kaga kugera ubwo bakibohoye.

CG Hamunyela n’itsinda bazanye mu Rwanda, basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

4 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

6 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.