Categories: Amakuru ya RCSSlider

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igorora muri Namibia yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Aba bashyitsi basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe abanyarwanda bari babanye neza kugeza aho batangiye kubibwamo amacakubiri. Ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basobanuriwe uko abukoroni baciyemo ibice umuryango nyarwanda wari ubanye neza kugira ngo babashe kubayobora.

Ibyo byose byakurikiwe n’ubutegetsi bubi bwashimangiye amacakubiri binyuze mu icengezamatwara ryagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo gusobanukirwa ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yakoranywe, basuye ahashyinguwe Imibiri y’inzirakarengane, barazunamira.

 Amaze guha icyubahiro imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, CG Hamunyela yavuze ko yashenguwe n’amateka mabi yaranze u Rwanda ariko anashima ubutwari bw’abanyarwanda bafashe iyambere bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Yashimye kandi ubutwari bwabo bugaragarira mu buryo bishatsemo ibisubizo  byabagejeje ku iterambere Igihugu gifite none.

CG Hamunyela yashenguwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

4 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

6 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.