Categories: Amakuru ya RCSSlider

Minisitiri Biruta yasabye abitabiriye umwiherero w’abagore bakora umwuga wo kugorora, kumenya guhuza akazi n’inshingano z’umuryango

Mu mwiherero w’umunsi umwe w’abagore bakora umwuga wo kugorora, uri kubera muri Kigali Convention Centre, witabiriwe n’abatumirwa batandukanye, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Dr Vicent Biruta  ni we wari umushyitsi mukuru akaba ari nawe wafunguye uyu mwiherero ku mugaragaro ashimira abagore bakora umwuga wo kugorora usaba ubwitange.

Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe iterambere mu Rwanda(UNDP), Ms. Nana Chinbuah Ari nabo baterankunga b’iki gikorwa yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu Iterambere ry’abagore bakora umwuga wo kugorora.

Yagize ati” uyu mwiherero ni umwanya mwiza wo kuganira n’abagore bakora umwuga wo kugorora cyane mu gutuma barushaho kwigirira icyizere no kububakamo ubushobozi bwo kumva ko abagore bashoboye, mu by’ukuri kubona abagore bakora mu nzego z’umutekano birashimishije cyane”.  Yasabye abitabiriye inama kujya bafatira urugero ku bababanjirije mu kazi baharanira gukora akazi kabo kinyamwuga.”

CG Evariste Murenzi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rishinzwe Igorora (RCS) yashimiye abashyitsi bitabiriye ubutumire  bwa RCS anasaba abagore bakora umwuga wo kugorora bitabiriye umwiherero gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura.

Yagize ati” Ndashimira mwese mwitabiriye iri huriro harimo abatumirwa; iri huriro rigamije gufasha abagore bakora umwuga wo kugorora kubigisha uburyo baharanira kugira imibereho myiza, kubongerera ubushobozi maze bikabafasha  kurushaho kugira iterambere rirambye ku Gihugu ,ku rwego bakorera no ku muryango yabo. Ibi bikaba kugira imyitwarire myiza mu kazi (discipline).

Muri uyu mwiherero Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr Vicent Biruta, yasabye abitabiriye umwiherero kugerageza guhuza akazi n’inshingano z’urugo ntihagire ikibangamira ikindi.

Yagize ati” Mbere na mbere ndabashimira amahitamo mwagize yo guhitamo umwuga mukora usaba ubwitange no kuba mukunda Igihugu; utagira kwihangana biragoye kuba wakora aka kazi mukora. Ndabasaba rero  ko mu byo mukora byose mugomba  kumenya guhuza akazi n’inshingano z’umuryango ntihagire ikibangamira ikindi kandi byose bigakorwa hagamijwe kugera ku iterambere rirambye kuko twese tuzi uruhare rw’umugore mu Gihugu no mu mumuryango.” Uyu ni umwiherero ubaye ku nshuro ya gatanu ukitabirwa n’abagore bakora umwuga wo kugorora, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe icyatuma abagore barushaho gukora akazi kabo kinyamwuga.

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Dr Vicent Biruta yasabye abitabiriye umwiherero guhuza inshingano z’umuryango n’akazi bakora ntihagire ikibangamira ikindi.
Ms. Nana Chinbuah umuyobozi wungirije muri UNDP ari nabo baterankunga b’uyu mwiherero yavuze ko bazakomeza kubaba hafi muri gahunda zose.
CG Evariste Murenzi, Komiseri mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora yasabye abitabiriye umwiherero ko ibyo bakora byose bagomba kuzamura urwego rw’ikinyabupfura.
Umwiherero ugamije gufasha abagore bakora umwuga wo kugorora uburyo bakwiteza imbere bahuza inshingano z’umuryango n’akazi.
Umwiherero witabiriwe n’abatumirwa batandukanye baturutse mu miryango n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo kuganiriza abitabiriye abagore bakora umwuga wo kugorora kinyamwuga.
Bamwe mu batumirwa bakora mu bigo bitandukanye baganirije abitabiriye umwiherero ko ibyo bakora byose bagomba kubikora kinyamwuga kandi bafite n’abo bafatiraho urugero bababanjirije mu nshingano.
Umwiherero witabiriwe n’abagore bakora umwuga wo kugorora baturutse ku magororero yose mu gihugu.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

4 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

6 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.