Categories: Amakuru ya RCSSlider

Madame Kayitesi Alice, yasuye Igororero rya Nyamagabe, muri gahunda yo kwegera abaturage

Madame Kayitesi Alice, aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’izindi nzego z’umutekano bakiriwe neza n’abagororwa mu mbyino n’indirimo zuje ubutumwa, ndetse banahabwa ikaze n’Ubuyobozi bw’Igororero rya Nyamagabe. Madame Kayitesi  Alice, yatemberejwe aho abagororwa bigira imyuga itandukanye, irimo: gutunganya imisatsi, kuboha, ndetse n’iyubuhinzi n’ubworozi. Ni imyuga izabafasha kwibeshaho neza mu gihe basubiye mu buzima busanzwe basoje ibihano. Yanasuye irerero ry’abana (ECD), ryita kubana bato bari kumwe n’ababyeyi babo mu igororero.

Mu izina ry’abagororwa bagenzi be, umugororwa uyobora abandi yavuze bimwe mu bibazo bahura nabyo, asaba ko ubuyobozi bwabibakemurira cyangwa bukabakorera ubuvugizi aho bukenewe. Muri ibyo bibazo harimo ibifitanye isano n’imiryango yabo nk’abana babo bata ishuri, imitungo yabo idakurikiranwa neza, ndetse n’abagororwa badafite ababo babitaho. Uyu mugororwa yanashimiye ko inzego z’ubuyobozi zibasura zikumva ibibazo byabo.

Mu ijambo Madame Kayitesi Alice yabagejejeho, yashimiye abagororwa ko bagaragaza imyitwarire myiza ndetse ko ibibazo byabo agiye kubikorera ubuvugizi, ibindi akabibakemurira. Yanashimiye ubuyobozi bw’Igororero ko bwuzuza inshingano z’abwo zo kugorora kuko badafunga abantu ahubwo babigisha bakagororoka.

Ntabwo ari ubwa mbere abayobozi basura abaturage babo bari mumagororero atandukanye, mu rwego rwo kubegera ngo bamenye ibibazo bafite n’uburyo babafasha kubikemura n’ibikeneye ubuvugizi bugakorwa.

Guverineri w’Intara y’Amjyepfo Madame Kayitesi Alice ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe basuye Igororero rya Nyamagabe baherekejwe n’inzego z’umutekano.
Madame Kayitesi Alice; Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, yaganirije abagororwa ku Igororero rya Nyamagabe.
Mu bwuzu bwinshi abagororwa ba Nyamagabe bamwakirije imbyino zibereye ijisho.
Abashyitsi batemberejwe aho abagororwa bigira imyuga itandukanye irimo no kuboha ibiseke.
Madame Kayitesi Alice n’abamuherekeje basuye ishuri ryita ku bana bato babana n’ababyeyi babo mu igororero.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.