Categories: Amakuru ya RCSSlider

Munsenyeri Harorimana yatuye Igitambo cya Misa mu Igororero rya Musanze, Musenyeri Kalimba nawe akora ivugabutumwa mu Igororero rya Muhanga

Iki gitambo cyatuwe uyumunsi na Nyiricyubahiro Munsenyeri Vicent Harorimana ni mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 inkuru nziza y’iyogezabutumwa itashe mu Rwanda, mu rwego rwo kwishimira umusaruro byagize mumuryango wa Gikirisitu, aganiriza abari mu Igororero ijambo ry’Imana n’uburyo bwo kwirinda ibyaha. Mu Igororero rya Muhanga naho Nyiricyubahiro umushumba wa Angilikani Diyosezi ya Shyogwe arikumwe na Korari Inzira y’ijuru ibarizwa muri paruwasi ya Shyogwe, bahakorera ivugabutumwa batanga ihumure kubahagororerwa.

Nkuko bisanzwe amadini ndetse n’amatorero atandukanye iyo abisabiye uburenganzira, yemererwa kujya gukorera umurimo w’Imana n’ivugabutumwa bwiza mu magororero atandukanye, kuko ibyo bikorwa byiza birimo ubutumwa bwiza buhumuriza abari mubihe biba bisaba gukomezwa, abantu bari mugagororero baba bkeneye cyane amagambo y’ihumure kuko bituma bamwe bemera kwiyegurira Imana bakayoboka inzira y’agakiza bagahinduka ku buryo bufatika, bakitandukanya n’ibyaha bakazasoza ibihano bakatiwe baragororotse.

Iyo abantu bari mu Igororero benshi bahakirira agakiza, biturutse ku butumwa bwiza bahabwa n’amadini n’amatorero atandukanye, bikagira umumaro kuko nkuko Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora rufite inshingano zo kugorora biri mu nshingano z’ingenzi rufite.

Munsenyeri Dr Kalimba Jered umushumba wa Angilikani Diyosezi ya Shyogwe yakoze ivugabutumwa mu Igororero rya Muhanga aherekejwe na Korari inzira y’ijuru yo muri parusi ya Shyogwe.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

4 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

6 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.