Categories: Amakuru ya RCSSlider

Ku ishuri rya RCS i Rwamagana, UNITAR yatangije amahugurwa ku barimu bazahugura abandi

CP Bosco Kabanda, Komiseri ushinzwe imyitwarire n’ubureremboneragihugu muri RCS, niwe watangije aya mahugurwa kumugaragaro, atangira ashimira itsinda ry’abitabiriye bazahugurwa ndetse nabo bakazahugura abandi, n’itsinda rizatanga ayo amahugurwa riturutse mu ishami ritanga amahugurwa n’ubushakashatsi mu muryango w’abibumbye UNITAR, mu rwego rwo gukemura amakimbirane no kugarura amahoro mu bihugu birimo intambara, nkuko bimaze kumenyerwa ko hari abakozi ba RCS, bajya gutanga umusanzu wabo muri ibyo bihugu.

Uwari uhagarariye UNITAR ni Claude Kaberuka, yavuze ko amahugurwa ku kumenya imiterere y’igihugu runaka abagiye kujyayo mu kugarura amahoro aba akaenewe.
Yagize ati” mu izina rya UNITAR na RCS nkabafatanyabaikorwa, nejejwe no kuba turi hano muri aya mahugurwa, mubyukuri amahugurwa nk’aya kubijyanye no kumenya imiterere y’ubutumwa bwo kugarura amahoro buba buteye aba akenewe, ni ahantu haba hagoye kuhakorera mubihugu biba birimo amakimbirane, niyo mpamvu tugomba kubanza kubategura mbere yo kujya muri ubwo butumwa kugira ngo bazagereye hari byinshi bazi biborohere gukora akazi kabo, niyo mpamvu y’aya mahugurwa mu rwego rwo gutegura abarimu bazigisha abandi.”

Aya mahugurwa yatangiye kuwa 09 azarangira kuwa 20 Ukwakira 2023. Akaba agamije kongerera ubumenyi abarimu 11 bazahugura abandi mu kuzamura ubushobozi bw’abakozi ba RCS bitegura koherezwa mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro no gukemura amakimbirane.
Abitabiriye aya mahugurwa nabo bazahugura abandi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro.
CP Bosco Kabanda niwe watangije aya mahugurwa kumugaragaro.
Claude Kaberuka, umwe mu bajyanama ba UNITAR mu Rwanda nawe yavuze impamvu z’aya mahugurwa.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

4 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

6 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.