Amasakaramentu yatanzwe na Nyiricyubahiro Munsenyeri Eduard Sinayobye, ni atatu ariyo Gukomererwa, Kubatizwa ndetse no gukomezwa, bihabwa abari bitabiriye igitambo cya misa bahawe inyigisho zitandukanye zijyanye n’amasakaramentu bahawe, mu rwego rwo kwimakaza ubutumwa bwiza bwa Gikirisitu kubatarabumenye nabo bakabumenya.
Ni igikorwa cyashimishije Abantu bafunzwe n’Abagororwa bari mu Igororero rya Rusizi, kuba bahawe isakaramentu n’umushumba mukuru wa Diyosezi ya Cyangu, kuko mu masakarametu yatanze harimo iryo gukomezwa kandi uwakomejwe agahabwa umukati witiriwe umubiri wa kirisito, bakabihabwa n’umwepisikopi babifata n’igikorwa cy’agaciro gakomeye no kuzirikana umuntu uri mu Igororero ko agifite agaciro muri sosiyete.
Igikorwa cyo kuvuga ubutumwa mu magororero si gishya, kuko amadini n’amatorero ari mu bifasha abakoze ibyaha kongera kwitekerezaho, bakicuza ibyaha bakoze bikanabafasha gukora ibihano byabo neza kuko buriwese aba afite aho asengera kandi buriwese ufunzwe afite burenganzira bwo gusengera aho ashaka.
Mgr Eduard Sinayobye yatanze amasakaramento atatu mu igororero rya Rusizi.
Mu masakaramentu yatanzwe harimo n’iryo kubatizwa ku bafashe inyigisho zabyo.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.