Ayo makipe nayo akaba azahura ku munsi w’ejo, taliki ya 19 Gicurasi 2023, iyatsinze indi ikazakomeza muri kimwe cya kabiri, izizaba zaritwaye neza mu matsinda nazo zigahura, ubu hakaba hasigaye itsinda rya kane rizahuriramo amakipe y’amagororero ya ya Gicumbi, Musanze, Rubavu bakazahurira kuri sitade ya Musanze kuwa 25 na 26 Gicurasi 2023, ikipe izavamo nayo ikazahura n’izindi kipe zabashije kugera muri kimwe cyakabiri, amakipe ane azaba yarasigaye mu matsinda nayo azahura agakina hakavamo ebyiri zizahura ku mukino wa nyuma.
Amakipe azaba yaritwaye neza mu majonjora, nayo azahurira muri kimwe cya kabiri tariki ya 01 Kamena 2023, nayo yongere akine harebwa azagera ku mukino wa nyuma, atsinze nayo azahure havemo ikipe izatwara igikombe kizaba cyateguwe ku ikipe izaba yahize izindi, uyu mukino wa nyuma ukazabera kuri sitade ya Bugesera hagati y’itariki 8 na 9 Kamena 2023, aho ni naho hazatangirwa ibihembo byose ku makipe azaba yarahize ayandi ndetse n’abakinnyi bagaragaje ubuhanga. Intego y’aya marushanwa hagati y’Amagororero, ni uguhuza abakozi bagatoranyamo abakinnyi beza bazi umupira w’amaguru hagatangizwa ikipe y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora, ikubakwa mu rwego rwo guha agaciro siporo.Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.