Isuku ni umuco abanyarwanda bamaze kugira uwabo, ariko ahanini usanga bibanda ku bindi bice ntibibande, ku isuku yo mu kanwa kandi iba ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, kuko hari indwara nyinshi zishobora kundurira mu kanwa, zikaba zagira ingaruka ku buzima bwa muntu ndetse bikaba byanahitana ubuzima bw’uwanduye ubwo burwayi.
Umuyobozi wungirije w’igororero rya Rubavu yagaragaje ko isuku ari umuco ukwiriye kuba uwa buri muntu byumwihariko iyo mu kanwa.
Yagize ati” Mubyukuri buriwese yakabaye aha umwanya isuku yo mu kanwa kuko ari ingenzi cyane nubwo benshi batabyitaho ariko ndasaba buriwese kubigira umuco kuko isuku ari ubuzima kandi ko kwirinda biruta kwivuza.”
Umuyobozi w’ivuriro ry’Igororero rya Rubavu yavuze hari abarwaye amenyo biturutse kukutita ku isuku.
Yagize ati ” Ndababwira ko mu mibare dufite y’Abagororwa bagera ku 1029, bafite uburwayi bw’amenyo bangana na 12,5%, abanshi bwaturutse ku kutita ku isuku y’amenyo, buri wese ajye agaerageza yite ku isuku y’amanyo ye kubera ko iyo ugize isuku nkeya bishobora no kugukururira ibyago byo kurwara kanseri bigatera urupfu, aho yanababwiye ko service z’ ubuvuzi bw’amenyo zigoye kuko ziboneka ku bitaro gusa.”
Umubare wababonye ubuvuzi kuri uyu munsi ungana na 188 ungana na 16% ariko ubuvuzi bukaba bugikomeza byitezwe ko buzasiga hari benshi bavuwe.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.