Umushinga wo gufata Umuntu Ufunzwe usigaje igihe gito ngo asoze ibihano bye asubire mu buzima busanzwe (Half Way Home Social Reintegration), ni gahunda leta y’u Rwanda iri gushiramo ingufu nyinshi, mu rwego rwo gutegura umuntu wari umaze igihe ari mu Igororero, agiye gusoza ibihano ngo asubire mu buzima busanzwe, azajya abanza, anyure muri icyo kigo igihe, yigishwa gahunda za leta, ubureremboneragihu, imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho bageze mu buzima busanzwe.
Uyu mushinga ugiye gutangirira mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muhazi, aho imirimo yo gutunganya ahazubakwa inyubako zizakira abitegura gusubira mu buzima busanzwe irimbanyije, abazajya bahazanwa ni ababura igihe gito ngo basoze ibihano byabo bari mu magororero yose mu gihugu, bakazajya bakusanyirizwa aho hantu hateganyijwe, ndetse muri icyo gihe abazaba bari muri icyo kigo imiryango yabo izaba yemerewe kubageraho, bagahabwa umwanya uhagije wo kuganira, mu rwego rwo gusabana bakazasoza ibihano baramaze kwiyumva mu muryango nyarwanda.
Uyu mushinga ujya gutekerezwaho, byaturutse kuri bamwe basoza ibihano by’ibyaha bakoze ariko kubera kutamenya gahunda za Leta no kuba basanze iterambere ryarabasize, mu gihe gito ugasanga bagarutse mu Igororero, leta ibona ko hari icyakorwa mu rwego rwo kwita ku baturage bayo nkuko umuturage wayo buri gihe ahora ku isonga.
Imirimo yo gusiza ahazubakwa inyubako zahazajya hakira abasigaje igihe gito ngo basoze ibihano byabo yaratangiye.
Itsinda ryari ryagiye gusura aho inyubako izashyirwa ndatse n’aho imirimo yo gusiza igeze.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.